Zimbabwe: Abazungu bagiye kwishyurwa miliyari 3.5 z’amadolari

Yanditswe na KT Radio Team July 30, 2020 - 10:51

Leta ya Zimbabwe yemeye kuriha miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika y’indishyi ku bahinzi b’abazungu bari bafite ubutaka bakaza kubwamburwa na leta yari ikuriwe na Robert Mugabe.

Izatanga impapuro mpeshwa-mwenda (bonds) z’igihe kirekire ndetse yitabaze abaterankunga kuko ubu yo nta mafaranga ifite yo guhita iriha abo bahinzi.

Amashyirahamwe y’abo bahinzi b’abazungu yemeye ubwo buryo leta igiye kubarihamo indishyi ijyanye n’ibikorwa-remezo bari bafite mu masambu, atari indishyi ku butaka ubwabwo.

Leta y’uwahoze ari Perezida Robert Mugabe yirukanye abahinzi b’abazungu bagera ku 4,500 ibakura mu masambu yabo.
Ubwo butaka leta ya Bwana Mugabe yahise ibusaranganya imiryango y’abaturage b’abirabura irenga 300,000.