Rulindo: Abakora uburaya bahuguwe ku itegeko rigenga gukuramo inda

Yanditswe na KT Radio Team July 31, 2020 - 08:27

Abakora uburaya bo mu Karere ka Rulindo, baratangaza ko gusobanukirwa icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda, bigiye kubarinda kujya muri ba magendu babibafashagamo mu buryo butemewe, bikabagiraho ingaruka zikomeye.

Ariko nanone abakora uburaya bavuga ko n’ubwo hari inyungu nyinshi ziri mu kuba iri tegeko ryo gukuramo inda ryaravuguruwe, bitagiye kubabera umwanya wo gutwita bya hato na hato.

Ibikubiye muri iyi ngingo, abakora uburaya 100 bo mu karere ka Rulindo bahagarariye abandi, babisobanuriwe binyuze mu bukangurambaga bwateguwe n’Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere ubuzima HDI gifatanyije n’Umuryango Imbuto Foundation na Minisiteri y’ubuzima mu mushinga “Baho neza”.

Umva inkuru irambuye hano: