Inyanja Twogamo: Byinshi utari uzi ku birori by’irahira ry’umukuru w’igihugu muri USA

Yanditswe na KT Radio Team January 25, 2021 - 13:58

Muri kino kiganiro turagaruka ku irahira ry’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri rusange, turebe bimwe mu bintu bibera inyuma y’imiryango bitamenywa na benshi, uburyo perezida mushya yinjira muri perezidansi y’amerika white house, uburyo abakozi bamwitegura ndetse na bimwe mu bintu bidasanzwe byakunze kuranga iyi mihango y’irahira mu bihe byashize.

Ushobora kuba wibaza impamvu kurahira biba buri gihe tariki 20 mutarama? Wari uzi ko ubundi byabaga muri werurwe? Ese wari uzi ko perezida uriho aba akiri mu kazi kugeza ku isaha ya saa sita z’amanywa ndetse hari n’abahitamo gukora inama y’abaminisitiri mu gihe perezida mushya ari kurahira?

Ubwo Joe Biden Perezida mushya wa leta zunze ubumwe z’amerika yarahiriraga kuzuza inshingano ze, ntago uwahoze ari perezida w’icyo gihugu Donald Trump yari ahari. Donald Trump akaba yarahisemo kutitabira imihango yo kurahira k’uwamusimbuye. Ariko si we wenyine wakoze ibi mu mateka y’icyo gihugu.

Ibi n’ibindi byinshi byumve muri kino kiganiro:

Tanga Igitekerezo