Ikaragiro rya Burere ryongeye kuzahuka nyuma y’umwaka Perezida Kagame asabye ko ibibazo byarimo bikemuka

Yanditswe na KT Radio Team January 28, 2021 - 09:32

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko ibibazo bijyanye n’imicungire mibi byari byagaragaye mu ikaragiro rya ubu byakemutse, bugaha icyizere abororzi bo muri ako karere ko umukamo w’inka zabo utazongera gupfa ubusa.

Ubwo yari mu rugendo rwo gusura abaturage mu turere twa Burera, Musanze na Rubavu muri Gicurasi umwaka wa 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagejejweho ikibazo cy’iryo karagiro, aho abaturage bavugaga ko bagemuye amata yabo kuri iryo karagiro, ariko rikaza guhagarara ritabishyuye.

 Abaturage bishyuzaga iryo karagiro miliyoni 1 n’ibihumbi 160 by’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe Perezida Kagame yazengurutse inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere, BDF, MINICOM ndetse na NIRDA, abaza icyateye iryo karagiro guhomba, ariko izo nzego zose zinanirwa kubisobanura.

Iki kibazo cyaje kugaragazwa n’Umudepite Marie Therese Murekatete, wagaragarije Perezida Kagame ko byatewe n’uko haguzwe imashini zitagenewe gutunganya amata.

Icyo gihe MINAGRI yasobanuye ko izo mashini zari zaraguzwe na NIRDA, ariko habura abayobozi bayo ngo basobanure icyabiteye.

Icyakora icyo gihe Minisitiri wa MINICOM Hakuzimana Soraya yabwiye Perezida Kagame ko icyo kibazo cyakurikiranwe, hagafatwa umwanzuro wo kuryegurira abikorera.

Perezida Kagame yasabye ko ibyo bizakorwa, ariko abakoze amakosa yatumye hagurwa imashini zidakora bakabibazwa.

Nyuma y’umwaka umwe urengaho gato, ubuyobozi buravuga ko iri karagiro ryasubiye ku murongo kuburyo ubu ryakira hagati ya litiro 2400 na 2500 buri munsi, nk’uko byemezwa na Munyaneza Joseph, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Iri karagiro kandi ubu ryeguriwe Afrisol nk’umushoramari mukuru, rikaba riteganya kwagura ubushobozi, rikagera ku gutunganya litito 10,000 buri munsi.

Icyakora akarere ka Burere gafitemo imigabane ingana na 1.8%, naho koperative y’aborozi ikaba ifite imigabane ingana na 0.2%.

Tanga Igitekerezo