Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buributsa abayobozi b’ibigo by’amashuri ko bafite inshingano zo kurinda ko icyorezo Covid-19 kibona aho kimenera, yaba mu bigo by’amashuri n’ahandi, kuko aribwo buryo buzatuma gicika burundu.
Bwabitangaje ubwo ibigo by’Amashuri byo mu Karere ka Musanze byashyikirizwaga ibikoresho by’ibanze by’isuku, byitezweho kugabanya ibyago byo gukwirakwiza icyorezo Covid-19 mu mashuri.