Leta yashoye miliyoni 900 mu gutunganya igishanga cya Kamiranzovu
Leta y’u Rwanda yashoye amafaranga asaga miliyoni 900 mu gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera, aho abaturage 800 bagiye guhabwa akazi mu gihe cy’amezi icyenda uwo mushinga uzamara. Ni igishanga kiri ku buso bwa hegitari 465 kigiye gutunganywa ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Reserve force akaba ariyo izashyira mu ngiro uwo mushinga. Abaturage bavuga ko bajyaga bahinga amazi y’imvura akangiza ibihingwa […]
Post comments (0)