Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) imaze kwakira inkingo ibihumbi 240 za Covid-19, muri gahunda yiswe Covax y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), igamije gusaranganya inkingo ku batuye isi bo mu bice byose.
Indege itwaye icyiciro cya mbere cy’inkingo z’icyorezo cya COVID19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca yageze i Kigali ahagana saa mbiri za mu gitondo kuri uyu wa 03 Werurwe 2021.
Biteganyijwe ko icyiciro cy’izindi nkingo 102,960 za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer zigezwa i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu.
Mu itangazo MINISANTE yageneye abanyamakuru, yavuze ko izo nkingo biteganyijwe ko zizahabwa abantu babarirwa mu 171,480, bitewe n’uko buri wese aba agomba guhabwa urukingo inshuro ebyiri.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abazahabwa izo nkingo aria bantu bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura Covid-19, barimo abakora mu nzego z’ubuvuzi, abarengeje imyaka 65 y’amavuko, abafite ibibazo by’ubuzima byihariye ndetse n’abandi.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwihaye intego y’uko uyu mwaka wa 2021 uzarangira rukingiye 30% by’abaturage, naho uwa 2022 ukazarangira hakingiwe 60% by’Abaturage.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, izi nkingo zizavanwa mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) zikajyanwa ku bitaro by’uturere, aho zizava zerekezwa mu bigo nderabuzima 508 hirya no hino mu gihugu.
Gahunda yo gukingira yo ikazatangira ku wa gatanu w’iki cyumweru, nk’uko MINISANTE yabitangaje.
Minisitiri Dr. Ngamije Daniel asaba abazahabwa urukingo ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo kwambare udupfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi ndetse no kwirinda guhurira ahantu hamwe ari benshi.
Post comments (0)