Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 muri gahunda ya COVAX, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ari amakuru meza kuba umugabane wa Afurika na wo utangiye kwakira izi nkingo.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yari imaze igihe itegereje kandi yari yiteguye ndetse ibihugu bimwe byari byiteguye bihagije.
Perezida Kagame kandi yashimiye ubufatanye bwa COVAX bwafashije bimwe mu bihugu bya Afurika gutangira kubona inkingo.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, bimwe mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere byatangiye gukingira abaturage babyo, ariko ibihugu bya Afurika byo byari bigitegereje.
Gahunda ya COVAX igamije ko ibihugu byose byo ku isi byabona inkingo za Covid-19 ku buryo bungana, ishyigikiwe na OMS. Iyi gahunda ikaba ari yo yagize uruhare mu gutuma ibihugu bya Afurika bitangira guhabwa inkingo.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, u Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, ndetse n’izindi 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer.
Biteganyijwe ko gahunda yo gutangira gukingira ibyiciro bitandukanye by’abaturage izatangira kuri uyu wa gatanu hirya no hino mu gihugu.
Ibindi bihugu byamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 binyuze mu bufatanye bwa Covax ni Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire, Kenya na Repubulika ya DEmukarasi ya Kongo.
Post comments (0)