KT Radio Real Talk, Great Music
Madamu Jeannete Kagame avuga ko abagore nk’abayobozi, ababyeyi n’abayobozi mu nzego zitandukanye, basabwa gukomeza gukora cyane muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 5 y’umuryango ‘Motsepe Foundation’, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu munsi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Iyi nama yagarutse cyane ku ruhare rw’umugore mu guhangana n’ingaruka za Covid-19.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu bose muri rusange, ariko by’umwihariko ku bagore.
Yavuze ko n’ubwo abagore bagizweho ingaruka zihariye, hari abagore bari ku ruhembe rw’imbere mu guhangana n’icyo cyorezo.
Madamme Jeannette Kagame yavuze ko abagore b’Abanyarwandakazi bagiye bagaragaza ubudahangarwa mu bihe bikomeye bagiye banyuramo, ndetse ko no muri ibi bihe bya Covid-19 bakomeje kubyitwaramo neza.
Madame Jeannette Kagame kandi yashimye uruhare rw’umuryango Motsepe Foundation mu guhindura imibereho y’abaturage.
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2023 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)