Perezida Kagame avuga ko hari abashoramari biteguye kuza gukorera imiti n’inkingo muri Afurika

Yanditswe na KT Radio Team April 13, 2021 - 09:45

Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko hari abashoramari bakora imiti n’inkingo biteguye kuza kubikorera muri Afurika, ibintu bishobora gutuma uyu mugabane na wo winjira mu ruhando rwo gukora inkingo z’icyorezo cya COVID19.

Ibi yabitangarije mu nama yiga ku buryo Afurika yakwagura ubushobozi bwayo ikabasha gukora inkingo za Covid-19. 

Iyi nama ibaye mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko Afurika ikomeje gusigara inyuma mu bikorwa byo gutanga inkingo za Covid-19, dore ko kugeza ubu umuntu umwe mu basaga 500 ari we umaze gukingirwa mu gihe mu bihugu bikize umwe muri bane byibura amaze kubona doze ya mbere.

Muri iyi nama yigira hamwe uburyo Afurika yakwagura ubushobozi bwayo kugira ngo ikore inkingo by’umwihariko iza Covid-19, Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye hagati ya leta n’abikorera kugirango ibyo bigerweho.

Aha umukuru w’igihugu kandi yahishuye ko yatangiye ibiganiro na zimwe mu nganda zikomeye zikora inkingo za COVID19 ndetse rumwe muri zo rukaba rwiteguye gushora imari muri Afrika.

Umukuru w’igihugu kandi yijeje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu warwo mu ruhando rw’ibindi bihugu bya Afurika mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuzima kuri uyu mugabane, asaba ibihugu kongera umuvuduko bikemeza ku bwinshi amasezerano ashyiraho ikigo nyafrika cy’iby’imiti, Africa Medicines Agency.

Uretse Perezida Paul Kagame, iyi nama yanitabiriwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Senegal, Macky Sall, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr. Tedros Adenom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, Dr. Ngozi Okonjo-Iweala, Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat na Dr. Vera Songwe, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu ku Mugabane wa Afurika n’abandi.

Tanga Igitekerezo