USA zohereje mu Rwanda Munyenyezi Beatrice ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na KT Radio Team April 16, 2021 - 11:43

Kuri uyu wa Gatanu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirohereza mu Rwanda Munyenyezi Beatrice, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Munyenyezi ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko, kuko ari umugore wa Arsene Shalom Ntahobali bombi na bo bahamijwe uruhare muri Jenoside, bakatirwa igifungo cya burundu.

Munyenyezi akekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

Munyenyezi yahungiye muri Amerika, asaba ubuhungiro nk’impunzi ya politiki, avuga ko nta ruhare yagize muri Jenooside yakorewe Abatutsi, ariko muri 2013, Leta ya Amerika yaje gutahura ko yabeshye,urukiko rumuhamya ibyaha bya Jenoside, yamburwa ubwenegihugu ndetse akatirwa imyaka 10 y’igifungo.

Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda saa mbiri zo kuri uyu mugoroba.

Tanga Igitekerezo