Bubakiwe amavomo bizezwa amazi y’ubuntu none barayishyuzwa

Yanditswe na KT Radio Team May 7, 2021 - 13:11

Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’uko amavomo bari bubakiwe mu midugudu ya Karambi na Barizo mu Kagari ka Bikara, hari ayafunzwe atamaze kabiri, nyuma y’uko basabwe kujya bishyura amazi bahavomaga bakabura ubushobozi.

Ayo mavomo ubwo yubakwaga, hari n’ibikorwa byabo byangijwe ntibahabwa ingurane, bizezwa ko ayo mazi bazajya bayavomera ubuntu.

Ubuyobozi bwizeza abo baturage ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

Tanga Igitekerezo