Muhanga: Abarwayi ba COVID-19 basaga 300 baritabwaho n’abaturanyi mu ngo

Yanditswe na KT Radio Team July 8, 2021 - 13:22

Abarwariye icyorezo cya COVID-19 mu ngo mu Karere ka Muhanga, bahoze bafite akazi ka nyakabyizi baragira inama Abanyarwanda muri rusange gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kuko usibye kuba ubu burwayi bubabaza cyane, abarwaye batakaza n’umwanya bagombye kuba bikorera imirimo yabo.

Abarwayi ba COVID-19, 304 ni bo bari kwitabwaho n’abaturanyi babo mu miryango aho barwariye, inzego z’ubuzima n’ubuyobozi na zo zigakurikirana uko bamerewe harebwa niba batava aho barwariye ngo babe bakwirakwiza ubwandu, no gufasha abakeneye ibyo kurya.

Tanga Igitekerezo