Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri 106 mu bari gukora ibizamini bya Leta banduye Covid-19

todayJuly 20, 2021 2

Background
share close
  • cover play_arrow

    Abanyeshuri 106 mu bari gukora ibizamini bya Leta banduye Covid-19 KT Radio Team

  • cover play_arrow

    Abanyeshuri 106 mu bari gukora ibizamini bya Leta banduye Covid-19 KT Radio Team

Hirya no hino mu gihugu, abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Ibizamini ku rwego rw’igihugu biratangirizwa kuri SAINT JOSEPH INTEGRATED TECHNICAL COLLEGE i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Ni ibizamini biri gukorwa, Isi n’u Rwanda byugarijwe na Covid-19, ndetse hakaba hari n’abanyeshuri bakora ibizamini baranduye icyo cyorezo.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, Dr. Bernard Bahati, yavuze ko hakozwe ibishoboka ngo hatagira umwana n’umwe uvutswa amahirwe yo gukora ikizamini kuko arwaye Covid-19.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko abanyeshuri bashobora gucikanwa n’ibizamini byo ku munsi wa mbere kubera impamvu zitandukanye, bashobora kwemererwa kuzakora ibikurikiyeho.

Dr. Bahati kandi yongeraho ko Leta yateguye uburyo bwo gufasha abanyeshuri, abarezi ndetse n’abandi bakozi bari gufasha muri ibi bizamini kubasha kugera ku ma site, bitewe n’uko hari uduce turimo n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Abanyeshuri batangiye ibizamini baravuga ko babonye umwanya wo kwitegura neza, bakaba kandi bishimiye n’uko bahawe amahirwe yo gukora ibi bizamini, bari bategereje igihe kirekire.

Biteganyijwe ko ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bikorwa n’abanyeshuri 122,320 barimo abahungu 67,685 n’abakobwa 54,635.

Abanyeshuri bakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bo ni 52,145 barimo abahungu 22,894 n’abakobwa 26,892.

Muri Saint Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo ahatangirijwe ibizamini ku rwego rw’igihugu, hakoreye abanyeshuri 241.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abari guhabwa ibyo kurya barasaba ko mu kubitanga hatabamo kuvangura

Kuva ku cyumweru, Ubuyobozi bw’uturere tugize Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo, bakaba bari muri “Guma mu rugo” mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19. Abarimo guhabwa ibi biribwa bishimira kubona umuceri wariyongereye ku ifu y’ibigori (kawunga) n’ibishyimbo byari bisanzwe bitangwa muri “Guma mu rugo” ya mbere n’iya kabiri, ariko bagasaba ababitanga kutareba isura y’umuntu ngo bibwire ko yifashije.

todayJuly 20, 2021 3

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%