Abari guhabwa ibyo kurya barasaba ko mu kubitanga hatabamo kuvangura

Yanditswe na KT Radio Team July 20, 2021 - 09:55

Kuva ku cyumweru, Ubuyobozi bw’uturere tugize Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo, bakaba bari muri “Guma mu rugo” mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

Abarimo guhabwa ibi biribwa bishimira kubona umuceri wariyongereye ku ifu y’ibigori (kawunga) n’ibishyimbo byari bisanzwe bitangwa muri “Guma mu rugo” ya mbere n’iya kabiri, ariko bagasaba ababitanga kutareba isura y’umuntu ngo bibwire ko yifashije.

Tanga Igitekerezo