Guma mu Rugo yongereweho iminsi itanu

Yanditswe na KT Radio Team July 26, 2021 - 09:32

Ku Cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’iminsi icumi abatuye mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, byagaragaye ko icyorezo cya Covid-19, kiri mu baturage ku buryo buteye impungenge, ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kongeraho iminsi itanu.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, nyuma y’uko hashyizweho amabwiriza mashya yagennye ko iminsi 10 yari yashyiriweho Umujyi wa Kigali n’uturere umunani yongererwa.

Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongeraho iminsi itanu nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye n’izishinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Kuva ku wa 17 Nyakanga hashyizweho ingamba nshya zirimo guma mu rugo, Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho igikorwa cyo gupima ku bwinshi abaturage bo mu tugari 161 twakorewemo isuzuma mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko imiryango yari yatoranyijwe ngo yitabire ibikorwa byo gupimwa mu Mujyi wa Kigali, yitabiriye ku bwinshi ndetse hagiye haboneka n’abatari bahamagawe.

Tariki 17-18 Nyakanga hapimwe abantu 30,423 mu tugari 45 two mu Mujyi wa Kigali, aho abantu 1810 bari baranduye Covid-19, ni ukuvuga ko ijanisha ku bandura hari utugari tubiri twari dufite hejuru ya 10% mu gihe utugari dusigaye 43 twari turi hagati ya 4.8-9.9%.

Tariki 23 Nyakanga hafashwe ibindi bipimo 35,828 mu tugari 45, aho abanduye babonetse ari 1472 mu gihe ijanisha ku bandura ryari ku 10% mu tugari tubiri. Utugari 10 twasanzwe dufite ijanisha riri hagati ya 5%-9.9%, mu gihe utundi tugari 18 twari dufite hagati ya 3%-4.9% naho utundi tugari 15 twari dufite munsi ya 3%.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari icyizere ko mu minsi itanu yongeweho imibare izaba yamanutse ahanini hagendewe ku minsi icumi irangiye.

Tanga Igitekerezo