Perezida Kagame na Suluhu bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubuhahirane

Yanditswe na KT Radio Team August 3, 2021 - 07:46

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa mbere, yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, bayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Aba bakuru b’ibihugu bavuga ko amasezerano yashyizweho umukono n’abamisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’abashinzwe ikoranabuhanga, agamije guteza imbere ubucuruzi n’inzira ibicuruzwa binyuzwamo.

Tanga Igitekerezo