Perezida Kagame yashimye umubano w’u Rwanda na Santarafurika

Yanditswe na KT Radio Team August 6, 2021 - 10:21

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda runejejwe n’ubufatanye buri hagati yarwo na Repubulika ya Santarafurika, cyane cyane ubufatanye bugamije guharanira amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’abitabiriye ikiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru, mu gihe Perezida wa santarafurika Faustin-Archange Touadera ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

Tanga Igitekerezo