#COVID-19: Kugabanya igiciro cyo kwipimisha byatangiye gufasha benshi kumenya uko bahagaze

Yanditswe na KT Radio Team August 19, 2021 - 14:16

Kuva igiciro cyo kwipimisha covid 19 cyava ku ibihumbi 10, kigashyirwa ku bihumbi 5 abagana amavuriro yigenga iyi serivisi itangirwamo, baratangaza ko ubu byaborohereje, bituma barushaho kumenya akamaro ko kwipimisha,ntibagorwe no kumenya uko bahagaze bityo bakarushaho gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi.

Inzego z’ubuvuzi, zigira abantu inama yo kurushaho gutahiriza umugozi umwe, bubahiriza ingamba zose zijyanye no kwirinda, kuko aribwo buryo bwonyine buzafasha guhashya icyorezo Covid-19 burundu.

Tanga Igitekerezo