Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi barakangurirwa gusura inzu ndangamurage ibitse amateka y’u Rwanda mu bihe by’ubukoloni

todaySeptember 7, 2021 18

Background
share close
  • cover play_arrow

    Abanyarwanda batuye mu Bubiligi barakangurirwa gusura inzu ndangamurage ibitse amateka y’u Rwanda mu bihe by’ubukoloni KT Radio Team

Ishyirahamwe ry’abanyaRwanda batuye mu Bubiligi (DRB) rikangarurira abanyaRwanda bahatuye kurushaho kwitabira gusura inzu ndangamurage ya “Africa Museum” ibitse amateka yaranze u Rwanda mu bihe by’Ubukoloni kugirango bibafashe gusobanukirwa neza n’amateka n’umuco byaranze u Rwanda.

Muri iyi nzu usangamo amateka agaragaza umuco w’uRwanda mu bihe bya mbere no mu gihe cy’ubukoloni, inyandiko z’ibanga zo muri ibyo bihe, ibisigazwa by’inyamaswa zimwe na zimwe ziba mu Rwanda , ibikoresho byo mu Rwanda rwo ha mbere, uburyo imihango ishingiye ku muco yakorwaga, ndetse na bimwe mu bikoresho bamwe mu bami bakoreshaga.

Inzu ndangamurage ya Africa Museum yashinzwe mu mwaka wa 1898 ku gitekerezo cy’umwami Leopold III wayoboye Ububirigi mu gihe cy’imyaka 44.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%