Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorera hamwe bagateza imbere umuturage

Yanditswe na KT Radio Team September 7, 2021 - 10:00

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abayobozi iyo bahawe inshingano baba bagomba gufatanya n’abo basanze, kugira ngo bageze ku Banyarwanda ibyo babitezeho, kuko nta muntu wakora ari umwe ngo agire icyo ageraho.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa imyanya, haba muri guverinoma ndetse no mu zindi nzego.

Abarahiye ni Dr Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Lt General Mubaraka Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Commission General of Prison Juvenal Marizamunda, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, Deputy Commission General of Police Ujeneza Jeanne Chantal, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije Ushinzwe Abakozi, hamwe na Col Jean Paul Nyirubutama, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi barahiriye inshingano zabo, abashimira kandi kuba baremeye kwakira inshingano ziremereye zo kuyobora igihugu.

Yavuze ko kubaka igihugu ari inshingano ya buri munyarwanda, kuko igihugu ari icy’Abanyarwanda bose.

Yavuze ko icyo Abanyarwanda biteze kuri aba bayobozi ari ukubafasha kunoza no kuyobora gahunda n’uburyo bwo kubikora.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko hari byinshi abayobozi bahura na byo, kandi ko baba bakwiye kubivanamo amasomo atuma amakosa aba yarakozwe mu bihe byatambutse atongera gusubirwamo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi, kandi ko inshingano z’abayobozi zigenda zumvikana kuko abarahiye n’ubundi bari basanzwe bari mu zindi nshingano.

Yavuze ko ibyo byose bikwiye kuba umusingi ukomeye, hanyuma abayobozi bakubakira kuri uwo musingi mu rwego rwo kubaka igihugu.

Yasabye abayobozi barahiye kumva ko baje gufasha abo basanze gutera intambwe mu nyungu z’Abanyarwanda.

Yavuze ko nta wakora wenyine ngo agere kure, ari naho ahera asaba aba bayobozi barahiriye inshingano gufatanya n’abandi kugira ngo bagere ku musaruro witezwe.

Tanga Igitekerezo