Eduardo dos Santos wategetse Angola imyaka hafi 40 yitabye Imana
Uwahoze ari Perezia wa Angola José Eduardo dos Santos yitabye Imana kuri uyu wa gatanu. Itangazo ry’ibiro bya perezidansi ya Angola ryashyizwe ku rubuga rwa Facebook riravuga ko Eduardo dos Santos yapfiriye mu mugi wa Barcelona muri Espagne nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye. Eduardo dos Santos akaba yarategetse Angola mu gihe cy’imyaka igera kuri 38 hagati y’ 1979 na 2017. Apfuye afite imyaka 79.
Post comments (0)