Inkuru Nyamukuru

Sadio Mané yatowe nk’umukinnyi uhiga abandi muri Afurika

todayJuly 22, 2022 36 1

Background
share close

Ku wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, i Rabat mu gihugu cya Maroc habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abandi bafite aho bahuriye na ruhago ya Afurika bitwaye neza mu 2022, Sadio Mané ahiga abandi atwara igihembo ku nshuro ya kabiri.

Muri ibi bihembo bitegurwa n’ishyirahamwre ry’umupira w’amaguru muri Afurika, Sadio Mané w’imyaka 30 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Senegal ukinira ikipe ya Bayern Munich ariko wakiniraga ikipe ya Liverpool mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, yahize abandi atwara igihembo atsinze Mohamed Salah bakinanaga muri Liverpool ndetse n’umunyezamu Edouard Mendy bakomoka mu gihugu kimwe ariko ukinira ikipe ya Chelsea bose bari bahanganiye mu cyiciro cya nyuma uko ari batatu.

Sadio Mané yafashije ikipe y’igihugu ya Senegal yanabaye na yo ikipe y’igihugu y’umwaka gutwara igikombe cya Afurika 2021 cyakinwe mu 2022.

Ni ku nshuro ya kabiri Sadio Mané atwaye iki gihembo

Sadio Mané yatsinze ibitego 21 mu marushanwa yose atsindira ikipe ya Liverpool mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 mu gihe Mohamed Salah bari bahanganye yatsinze ibitego 31 ariko Sadio Mané nanone akamurusha kumutsinda mu ikipe y’igihugu haba mu gikombe cya Afurika Senegal yatwaye itsinze Misiri ndetse no mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2022 Sadio Mané yasezereyemo Mohamed Salah.

Sadio Mané atwaye iki gihembo ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko yari yagitwaye no muri 2019.

Aliou Cissé utoza Senegal ni we mutoza w’umwaka
Pape Matar Sarr ni we mukinnyi mwiza ukiri muto
Mohamed El Shenawy ni we mukinnyi mwiza ukina muri Afurika

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali yongeye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu Rwanda

Banki ya Kigali (BK Plc) yongeye kwegukana ku nshuro ya kabiri mu myaka ikurikirana ya 2021 na 2022, igihembo cya ‘Euromoney Awards of Excellence’ nka Banki yaranzwe n’imikorere myiza kurusha izindi mu Rwanda. Banki ya Kigali yongeye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu Rwanda Euromoney ni ikinyamakuru (Magazine) cy’ibigo bikomeye ku mugabane w’u Burayi bihuriye mu cyitwa ‘Euromoney Institutional Investor’, kikaba gitanga amakuru ya buri kwezi ku miterere n’imikorere y’ibigo by’imari byo […]

todayJuly 22, 2022 14

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%