Inkuru Nyamukuru

Putin ntazitabira inama ya G20

todayAugust 29, 2023

Background
share close

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin aganira kuri telefone na Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, yamutangarije ko atazitabira inama y’itsinda ry’ibihugu 20 bikize cyane ku isi rya G20.

U Buhinde ni bwo buzakira inama y’uyu mwaka, izabera mu murwa mukuru Delhi kuva ku ya 9 kugeza ku ya 10 Nzeri 2023.

Putin yabwiye Modi ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov ari we uzitabira iyo nama mu mwanya we.

Mu itangazo, Ubuhinde bwavuze ko aba bategetsi banaganiriye ku bibazo byinshi “byo mu karere no ku rwego rw’isi” bihangayikishije ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa leta y’u Burusiya yari yavuze ko Putin atazitabira iyo nama kuko afite gahunda nyinshi.

Itsinda G20 rigizwe n’ibihugu 19 bikize cyane ku isi, kongeraho umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Muri iki gihe u Buhinde ni bwo buyoboye iri tsinda, ubuyobozi bwaryo buhererekanywa buri mwaka hagati y’abanyamuryango.

Igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine cyitezwe kuba ingingo izaganirwaho muri iyi nama y’i Delhi, aho abategetsi bo ku isi barimo na Perezida w’Amerika Joe Biden na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak bazaba bateraniye.

Mu cyumweru gishize, nabwo Perezida Putin yitabiriye inama y’itsinda ry’ubukungu rya BRICS, rigizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa n’Afurika y’Epfo yaberaga i Johanesburg akoreshe ikoranabuhanga rya videwo.

Ni mu rwego rwo kwirinda ibyago by’uko yashoboraga gutabwa muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC). ICC yasohoye urupapuro rwo guta muri yombi Putin, imushinja ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Babiri bafashwe bacyekwaho kwiba televiziyo batoboye inzu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rulindo, yafashe abasore babiri bakurikiranyweho kwiba televiziyo n’ibikoresho byayo nyuma yo kwica urugi rw’inzu y’umuturage. Uko ari babiri, umwe uri mu kigero cy’imyaka 22 na mugenzi we ufite 19 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Gakubo, akagari ka Mberuka mu murenge wa Rulindo, ku cyumweru tariki 27 Kanama, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) […]

todayAugust 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%