Umuvugizi wa Polisi w’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko hari abantu bafatiwe muri ibyo bikorwa, ndetse ko bagikomeje gushakisha abandi bakekwaho ibyo byaha.
ACP Rutikanga avuga ko mu mwaka wa 2023 hafashwe abantu 120, n aho mu ntangiriro y’umwaka wa 2024 hafashwe abantu bane.
Ati “Hafashwe metero 13,000 by’insinga z’amashanyarazi, mu byaha 250 byagaragaye mu gihugu hose.
ACP Rutikanga avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2023 abiba insinga z’amashanyarazi inzego z’umutekano zari zabacogoje, ariko ko hongeye kugaragara ibyo bikorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Zimwe mu mpamvu zituma abajura biba izi nsinga nuko zirimo amafaranga ndetse abenshi baba bashaka urugori ruri ku mapoto ,ariho imirindankuba bakajya kurugurisha n’abacuruza inyuma.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru hafashwe abantu 2 abandi baracyashakishwa.
Ati “Abafatirwa muri ibi byaha by’ubujura bagezwa imbere y’ubutabera bagacibwa imanza”. Mu bajura bagiye bafatwa usanga harimo ibyiciro bitandukanye kuko hari abafashwe barigeze gukora no mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, REG, bagasubira inyuma bakajya kuyangiza.
Ati “ Hari abagiye bagaragara ko bakoreye iki kigo nyuma ugasanga yatwaye nk’umwambaro wabarangaga mu kazi akawitwaza akajya kwiba insinga z’amashanyarazi, ariko abo na bo barafashwe kuko iperereza twakoze twasanze babaga barigeze kuba abakozi b’iki kigo”.
ACP Rutikanga avuga ko Polisi itazihanganira umuntu uwo ariwe wese wangiza ibikorwaremezo kuko aba yangiza umutungo w’igihugu.
Ati “Twabivuze kenshi ko abantu basenya bakanangiza ibyo igihugu cyubatse baba basenya iterambere ry’umunyarwanda niyo mpamvu tutazabihanganira namba kandi abazabifatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera”.
Aba bacuruzi basabwe kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa rya bimwe mu bikorwa remezo birimo insinga z’amashanyarazi, iz’itumanaho, ibyuma by’imiyoboro y’amazi n’ibindi bikoresho bifitiye abaturage akamaro.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu igaragaza ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2023, hibwe Imashini zihindura amashanyarazi (Transformers) zigera kuri 17 zifite agaciro ka Miliyoni zirenga 135Frw, naho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, Polisi yafashe imodoka yari ipakiye insinga z’amashanyarazi zakoreshejwe zipima toni imwe n’igice zari zibwe, zigiye kwambutswa umupaka ngo zerekeze hanze y’Igihugu, ibyo byose bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu no ku bagenerwabikorwa ari bo baturage.
Ikindi abagize iri shyirahamwe ry’abacuruza ibi byuma basabwe ndetse n’inganda zicuruza ibyuma ni ukujya bandika ubazaniye ibyo bagura n’umwirondo we, kugira ngo bafatanye n’ubuyobozi gukumira ubu bujura.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruza insinga z’amashanyarazi, ibyuma n’ibindi bikoresho byakoreshejwe, Twahirwa Francis, yavuze ko bagiye kurushaho kurwanya abakora bene ubwo bucuruzi bw’ibikoresho biba byibwe no kugenzura abacuruzaga batabifitiye uburenganzira.
Yashishikarije bagenzi be kwirinda kuba ba ntibindeba, cyangwa indorerezi ahubwo bagafatanya n’izindi nzego kurinda no kubungabunga ibikorwa remezo.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ibyemezo byafashwe ku muceri watumijwe mu mahanga ukagera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ariko bikaza kugaragara ko utujuje ubuziranenge, ndetse n’ufite ubuzirange bwemewe ukaba wari ufite nomero ku mifuka zidahura n’ibirimo imbere. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko uwo muceri wafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA), nyuma y’uko […]
Post comments (0)