Inkuru Nyamukuru

Kicukiro: Bafashe uwakatiwe Burundu n’Inkiko Gacaca wari warahinduye amazina

todayMay 17, 2024

Background
share close

Inzego z’umutekano zafashe uwitwa Gasake Weralis w’imyaka 73 y’amavuko, afatirwa mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, akaba yari yarahinduye amazina aho yiyita Muteesasira Weralis Kasachi, nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa agenderaho yafatiye mu Gihugu cya Uganda.

Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko Gasake yakoze Jenoside, abonye Inkiko Gacaca zitangiye, ahita acika ajya gutura muri Uganda, Inkiko Gacaca zikaba zaramukatiye igifungo cya Burundu.

Inzego z’umutekano kandi ziravuga ko zafashe umuhungu we witwa Shingiro Varelie w’imyaka 40 y’amavuko, akaba ashinjwa guhishira se, kuko yari yamukingiranye mu nzu atuyemo, akavuga ko nta muntu uri mu nzu ye.

Aba bombi bafashwe tariki 15 Gicurasi 2024, bashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Masaka, kugira ngo iperereza rikomeze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kuki bahisemo gushyigikira FPR kandi bafite imitwe ya politiki yabo?

Mu gihe habura iminsi micye ngo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu ndetse n’abatuye hanze, binjire mu bihe by’amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, imwe mu mitwe ya politiki yamaze kwerekana aho ihagaze. Hari iyatanze abakandida bazayihagararira mu matora indi ihitamo gushyigikira umukandida watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi. Mu Rwanda habarirwa imitwe ya Politiki yemewe 11. Aha twavuga PSD, PL, UDPR, PS Imberakuri, PSP, PDC, PSR, FPR Inkotanyi, PPC, DGPR, na PDI. Mu rwego […]

todayMay 17, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%