Abahinzi b’umuceri mu turere twa Huye na Gisagara baribaza igihe umuceri wabo uzagurirwa ukareka kwangirikira mu mahangari no ku gasozi ku batagira amahangari yo kuwanuriramo.
Aba bahinzi bavuga ko bawusaruye mu kwezi kwa gatanu, ubu ukaba umaze amezi abiri utarabonerwa abawugura, nyamara ubusanzwe abanyenganda bwutonora barawutwaraga nyuma y’ibyumweru bibiri gusa bawusaruye.
Uwitwa Jean Damascène Nyaminani uri muri Koperative Coogaru ihingira umuceri mu Murenge wa Rwaniro agira ati “Twabuze isoko, imifuka twanuriyemo umuceri yacikiye ku gasozi. Ndabona bizasaba kugura indi tukawushyiramo.”
Francine Mugeni na we wo muri Coogaru ati “Kugeza ubu imiceri itwarwa n’inganda ni duke dukeya two gutonorera abahinzi ngo babone uwo barya, ariko ubundi ntabwo bari gupakira umuceri rwose. Imiceri iri ku mbuga, turimo guhomba.”
Akomeza agira ati “Kuva twasarura imiceri iracyari ku mbuga, imifuka yarashwanyaguritse, nk’ahantu hatari imbuga ifite sima imifuka irimo gushwanyukira mu byatsi. Abana bacu ntibarimo kubona ibyo kurya kubera ko tutagurishije ngo tubone amafaranga, igihombo ni cyinshi mbese.”
Ikindi gihombo abahinzi bari kukigirira mu kwishyura abazamu bawurarira, kuko mbere bishyuraga abawurinda ku manywa na nijoro mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, none ubu ayo mafaranga amaze kwikuba kane kuko hashize ibyumweru umunani.
Ibi byatumye hari abatangira kwifuza ko babagurira kuri makeya ariko ntukomeze kwangirika, hakaba n’abifuza ko bahabwa uwo bejeje bakawirira bakanawukoresha uko babyumva, hanyuma bakazashaka amafaranga yo kwishyura inguzanyo bahawe y’amafumbire kugira ngo babashe guhinga uri mu mirima ubungubu.
Abafite inganda zitonora umuceri bavuga ko bo batanze kuwugura nk’ibisanzwe ahubwo ko ikibazo cyabaye igiciro basabwa kuwufatiraho cyo guhera ku mafaranga 500 ku kilo nyamara umuceri uri guturuka muri Tanzaniya wo uza ku giciro cyo hasi.
Ni mu gihe kandi ngo bagifite mu masitoke uwo baguze ku isarura riheruka, kandi ngo urebye hahise amasarura abiri yose ibiciro by’umuceri wo mu Rwanda bitajyanye n’iby’uturuka hanze, ku buryo bibaviramo ibihombo.
Nk’uwitwa Patrick Gakara ufite uruganda rutonorera umuceri i Huye yagize ati “Urumva umuceri waturutse muri Tanzaniya ni mwinshi, kandi ku giciro gitoya. Tuwuguze ku giciro cyashyizweho mu Rwanda byasaba ko agafuka k’ibiro 25 tukagurisha ku bihumbi 24 nibura kandi urumva umutanzaniya uri kugura ibihumbi 18.”
Hari n’usobanura ko ubundi ikilo cy’umuceri utonoye kiva mu kilo n’inusu cy’udatonoye. Kuba mu Rwanda barashyizeho ko ikilo cy’udatonoye kigura guhera ku mafaranga 500 mu gihe icy’igitonoye muri Tanzaniya na cyo bagifatira amafaranga 500 ari byo bituma usanga uwo mu Rwanda uhenze.
Ku banyenganda rero, umuti kuri iki kibazo ngo waba ko habaho gufungura hakabaho ubwumvikane bw’abahinzi n’abacuruzi, nta gushyiraho igiciro ntakuka, cyangwa se hakajyaho nkunganire haba ku bahinzi cyangwa ku banyenganda.
Aba banyenganda banavuga ko u Rwanda rushatse rwarebera kuri Tanzaniya, aho iyo habayeho ibibazo by’uko igiciro cy’umuceri gishobora kujya hasi ugereranyije n’ibyo umuhinzi aba yawutanzeho mu kuwuhinga, bashaka abanyenganda banini bizewe bagahabwa inguzanyo yo kuwugura izishyurwa nta nyungu, bityo bakishyura abahinzi amafaranga na bo azabagirira akamaro.
Cassien Karangwa, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) avuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko hari abagenzuzi bohereje hirya no hino mu gihugu ahahingwa umuceri, kugira ngo bamenye utaragurwa, bityo babone gufata ingamba.
Yizeza kandi ko igisubizo kuri iki kibazo kizaboneka mu mpera z’iki cyumweru dutangiye (cyo kuva kuwa 22 kugeza kuwa 26 Nyakanga 2024).
Ati “Hari inganda ziri kuwugura tugenda duhuza n’aho batarabona abawugura. Ariko n’abacuruzi barimo n’abawutumiza hanze y’u Rwanda na bo twaravuganye, bazawucuruzanya n’uwo bavana hanze.”
Yongeraho ko ingamba zo gushyiraho igiciro fatizo cy’umuceri kidashyirwaho na MINICOM yonyine, ahubwo ko cyemezwa n’inzego zinyuranye harimo na Minisiteri y’ubuhinzi, abahagarariye abawuhinga n’abanyenganda.
Ubundi igiciro cyashyizweho ku kilo ni amafaranga 500 ku muceri wa Kigori, 505 ku w’intete ziringaniye, 515 ku w’intete ndende na 773 ku wa Basmati. Abahinzi bifuza ko niba kuwugura bidashobotse bahabwa uwo muceli bakawukoresha ibindi, noneho ubutaha ba rwiyemezamirimo bazabona isoko bakabariha ibyo babahaye nk’amafumbire, n’ibindi.
Bakomeza bavuga ko aho kugira ngo umuceli bahinze ukomeze kwangirikira ku mahangari abanyenganda baza bakawujyana, noneho aho bazumvikanira na Leta ku giciro bakabishyura, ariko umusaruro wabo udakomeje kwangirikira mu mahangari.
Ntirivamunda Epimaque w’imyaka 46 wo mu Mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, aratabariza umwana we w’umuhungu uhorana uburibwe budasanzwe, nyuma y’uko avutse afite umwenge ku mutima. Uwo mwana wavutse ku itariki 25 Ukwakira 2019, ngo yavutse ameze neza babona nta kibazo afite, bigeze mu mezi atandatu atangira kurwaragurika, nk’uko umubyeyi we Ntirivamunda yabitangarije Kigali Today. Ati “Yavutse ubona yujuje ibiro, ameze neza, ariko […]
Post comments (0)