Inkuru Nyamukuru

Kigali : Impanuka yakomerekeyemo babiri

todayJuly 22, 2024

Background
share close

Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge haraye habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yavaga i Rubavu ijya i Kigali, abagenzi babiri barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku itariki 21 Nyakanga 2024 itewe n’umushoferi utaringanije umuvuduko neza ubwo yari ageze mu ikorosi akananirwa kurikata.

Ati “ Harimo abantu 26 bose bahawe ubutabazi bw’ibanze barataha uretse abantu babiri baraye mu bitaro bya CHUK kubera gukomereka byoroheje”.

Nyuma yo kunanirwa gukata ikorosi, umushoferi yahise agonga umukingo n’ipoto y’amashanyarazi, imodoka igusha urubavu mu muhanda.

Mu butabazi bw’ibanze Polisi yatanze, harimo gufasha mu kugeza abagenzi kwa muganga kugira ngo bitabweho, ihita ikomeza ibikorwa byo gukura imodoka mu nzira kugira ngo ibindi binyabiziga bibone uko bitambuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yibukije anagira inama abashoferi zo kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda amakosa ateza impanuka. Yabasabye kwibuka ko batwaye ubuzima bw’abantu bakajya bitwararika mu migendere yabo, no kwirinda gucomora ibyuma byashyiriweho kuringaniza umuvuduko mu modoka (Speed governor) kuko bituma bakora impanuka kubera umuvuduko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tennis: Bwa mbere mu Rwanda hari gukinwa irushanwa rihuza amakipe

Kuva tariki 19 kugeza 28 Nyakanga 2024, mu Rwanda hari kubera irushanwa hagati y’amakipe akina umukino wa Tennis ibintu bibayeho ku nshuro ya mbere. Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’abafatanyabikorwa baryo aho ryitabiriwe n’amakipe ane ariyo, Nyarutarama Tennis Club, Cercle Sportifs de Kigali, Ecology Tennis Club na Kigali Combined aho rizakinwa mu byiciro birindwi aribyo abakina bahura umwe kuri umwe mu bagabo, abakina ari babiri mu […]

todayJuly 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%