Inkuru Nyamukuru

Tennis: Bwa mbere mu Rwanda hari gukinwa irushanwa rihuza amakipe

todayJuly 22, 2024

Background
share close

Kuva tariki 19 kugeza 28 Nyakanga 2024, mu Rwanda hari kubera irushanwa hagati y’amakipe akina umukino wa Tennis ibintu bibayeho ku nshuro ya mbere.

Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda n’abafatanyabikorwa baryo aho ryitabiriwe n’amakipe ane ariyo, Nyarutarama Tennis Club, Cercle Sportifs de Kigali, Ecology Tennis Club na Kigali Combined aho rizakinwa mu byiciro birindwi aribyo abakina bahura umwe kuri umwe mu bagabo, abakina ari babiri mu bagabo, abakina umwe kuri umwe mu bagore ndetse n’abakina ari babiri mu bagore.

Hari kandi icyiciro cy’abakina ku giti cyabo nk’ababigize umwuga, ababigize umwuga bakina ari babiri ndetse n’icyiciro cy’abakina ari babiri buri kipe igizwe n’umugabo n’umugore.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Donath Rutagemwa yashimiye I&M Bank yabateye inkunga n’abandi abasaba ko bitazahagarara anabasezeranya ko iri shyirahamwe rizakora ibishoboka byose ngo irushanwa ribe ngarukamwaka.

Irushanwa ryatangiye hakina abagabo umwe kuri umwe mu gihe biteganyijwe rizasozwa ku wa 29 Nyakanga 2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye abantu bari mu ngeri zitandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye hirya no hino mu gihugu. Perezida Kagame yahamagaye umuryango we awushimira uruhare bagira mu kumuba hafi. Ati: “Muvuga ko tubabera akabando, nanjye bambera akabando. Hari Ange wanjye n’umugabo we Bertrand, Ian, Yvan ndetse n’umukuru […]

todayJuly 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%