Inkuru Nyamukuru

Umwana wavukanye umwenge ku mutima aratabarizwa ngo haboneke miliyoni 15 FRW zo kumuvura

todayJuly 22, 2024

Background
share close

Ntirivamunda Epimaque w’imyaka 46 wo mu Mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, aratabariza umwana we w’umuhungu uhorana uburibwe budasanzwe, nyuma y’uko avutse afite umwenge ku mutima.

Uwo mwana wavutse ku itariki 25 Ukwakira 2019, ngo yavutse ameze neza babona nta kibazo afite, bigeze mu mezi atandatu atangira kurwaragurika, nk’uko umubyeyi we Ntirivamunda yabitangarije Kigali Today.

Ati “Yavutse ubona yujuje ibiro, ameze neza, ariko nyuma y’amezi atandatu habaho ikibazo cy’uburwayi bwa buri munsi, tugira ngo ni uburwayi busanzwe, tumujyana mu Kigo Nderabuzima cyo mu Biryogo, babonye ko bikomeye batwohereza mu bitaro bya Muhima”.

Arongera ati “Tugeze ku Muhima umuganga w’abana yatwohereje muri CHUK, bamupimye basanga afite umwenge ku mutima, dukomeza kujya tumukurikirana baduha Rendez-vous ya buri wa kabiri w’icyumweru, abaganga bakomeza kumukurikirana bavuga bati uyu mwenge wazifunga, ariko bikomeza kwanga”.

Ntirivamunda avuga ko umwana yakomeje kugira uburibwe bukabije, atangira gucika intege no konka bitangira kumunanira.

Ati “Kuva muri ayo mezi atandatu kugeza ubu ngo umwana nta gahenge abona, arahumeka nabi mu buryo buteye ubwoba mubanye utazi icyo kibazo wagira ngo nti buri bucye, araba aryamye yaribwa ukabona arihindagura ashakisha uruhande yaryamamo, uba ubona abangamiwe cyane cyane mu ijoro, arababara bikaturenga”.

Muri Kamena 2021, ngo ibitaro bya CHUK byabwiye ababyeyi ko uburwayi bw’uwo mwana budashobora kuvurirwa mu Rwanda, babwirwa ko kugira ngo umwana avurwe akire bisaba ko ajyanwa mu bitaro byo mu Buhinde.

Kujya kuvuriza uwo mwana mu Buhinde birasaba miliyoni 15 FRW

Ntirivamunda avuga ko bakimara kumubwira ko umwana asabwa kujya kuvurizwa mu Buhinde, kubera ubuzima bubi abayemo, we n’umugore ngo byarabarenze babona ntacyo babikoraho dore ko batunzwe no guca inshuro aho baba no mu bukode.

Ati “Akazi k’ikiyede nkora niko kadutunze, nta bundi bushobozi, ndazinduka nakorera 2,000FRW tukabona icyo turarira, urumva umugore ntitwajyana muri ako kazi kandi agomba kwita kuri uwo mwana, imyaka ine n’igice twita ku mwana ufite ikibazo gikomeye nk’icyo byaduteje ubukene”.

Avuga ko ubwo impuguke zirimo n’iziturutse mu Buhinde ziherutse kuza gusuzumira abana indwara zitandukanye mu bitaro bya Kacyiru, bajyanyeyo n’uwo mwana bamupimye basanga ubwo burwayi bushobora kuvurirwa mu bitaro byo mu Buhinde umwana agakira burundu.

Ati “Abo Bahinde baherutse kuza mu bitaro bya Kacyiru, barongeye baramupima basanga ubwo burwayi bushobora gukira mu gihe yaba agiye kuvurirwa mu Buhinde, batubwiye ko byasaba agera kuri Miliyoni 15 FRW, ariko ubushobozi bwarabuze pe”.

Arasaba buri wese ufite umutima utabara kumufasha, mu kuramira ubuzima bw’uwo mwana akajyanwa mu Gihugu cy’u Buhinde, akavurwa ubwo burwayi butajya bumuha agahenge.

Ati “Buri wese ufite umutima utabara, naturwaneho uko yifite tubone ko twajya kuvuza uwo mwana uhorana uburibwe bukabije, iyo ngira ubushobozi mba naramuvuje nkurikije uburibwe afite n’uburyo ababara, namutangaho byose no kurya nkabireka”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwagize icyo buvuga kuri icyo kibazo

Nk’uko Ntirivamunda abivuga, ngo ubuyobozi bw’Akarere bwagejejweho icyo kibazo binyuze muri raporo ziva mu Murenge wa Nyamirambo, ubuyobozi bukomeza kubizeza ko buri gushaka uko bukorera uwo mwana ubuvugizi akavurwa, n’ubwo kugeza ubu nta bufasha buraboneka.

Ntirivamunda avuga ko impungenge afite ngo aziterwa n’uko mu bana baherutse gupimirwa mu bitaro bya Kacyiru barimo n’uwe, ngo babiri bamaze kwitaba Imana kubera kubura ubushobozi bwo kubageza mu bitaro byo mu Buhinde.

Ati “Numvise ko mu bana baherutse gusuzumwa bafite ikibazo nk’icy’uyu wanjye babiri muri bo baherutse kwitaba Imana, n’ubu mfite nimero z’ababyeyi babo bana turavugana, nibyo byatumye mpaguruka ntangira igikorwa cyo gusaba ubufasha ngo mbe navuza umwana, ibaze umwana w’imyaka ine n’igice kuba atabasha kugenda, ubu ni ugukambakamba”.

Nyuma y’uko Ntirivamunda akomeje gusaba ubufasha ku buyobozi no ku bantu bose bafite umutima utabara, Kigali Today yaganiriye na Uwamahoro Genevieve, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, agira icyo avuga kuri icyo kibazo.

Yagize ati “Uturere tw’Umujyi wa Kigali ntabwo tuba dufite ingengo y’imari igenewe umuturage ugeze ku rwego rwo kwivuriza mu mahanga, biba bimaze kurenga urwego rw’inzego z’ibanze, muraduha telefoni z’uwo muryango mbahamagare tube twaganira tubafashe kubaho mu gihe hagishakishwa uko umwana yavurwa”.

Ntirivamunda Epimaque ubarizwa kuri Telefoni 0782154211, washakanye na Nyiraminani Spéciose babyaranye abana batanu, umwana wa gatatu muribo niwe wavukanye ubwo burwayi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Komeka ingohe ku maso bishobora kugira ingaruka ku babikora (Ubushakashatsi)

Mu busanzwe, ingohe zisanzwe za karemano ziba ku maso, zigira akamaro ko kurinda umuyaga wakwinjira mu maso kuko wakwangiza imboni y’ijisho. Ingohe kandi zigira akamaro ko kurinda imikungugu cyangwa se icyuya kuba byakwinjira mu maso, zigakumira imirasire y’izuba gukubita mu maso imbere, zigatuma ijisho rihora rihehereye nk’uko bisobanurwa n’inzobere z’abaganga ku rubuga ‘Futura-sciences’. Gusa nubwo ingohe zisanzwe zigira ako kamaro kose, hari abakobwa n’abagore bafata izigurwa mu maduka bakazomeka ku […]

todayJuly 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%