Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bari mu ruzinduko mu Bufaransa

todayJuly 26, 2024

Background
share close

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, bagiriye uruzinduko i Paris mu Bufaransa.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bageze i Paris aho bagiye kwitabiri ibirori byo gutangiza Imikino Olempike bizabera i Paris kuwa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024.

Umukuru w’Igihugu akigera muri iki Gihugu, bimwe mu bikorwa yitabiriye birimo inama igamije iterambere rirambye muri siporo i Louvre, yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024.

Ni inama yateguwe na Perezidansi y’u Bufaransa na Komite Olempike Mpuzamahanga ku bufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD).

Iyi nama yahuje Abakuru b’ibihugu na za Guverioma, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, Abakinnyi, abahagarariye imiryango ya siporo n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mbere y’ibirori byo gutangiza Imikino Olempike ku mugaragaro.

Imikino Olempike ya Paris iteganyijwe kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, ni iya 33 yo mu mpeshyi igiye kuba kuva habaye iya mbere yabereye i Athènes mu Bugereki mu 1896.

U Rwanda rwitabiriye iyi Mikino bwa mbere mu 1984 ubwo yari yabereye i Los Angeles, rwohereza abakinnyi batatu mu gusiganwa ku maguru.

Kuva icyo gihe ntirwongeye kuyiburamo ndetse umubare urazamuka aho mu 1992 i Barcelone, hitabiriye abakinnyi 10. Iheruka mu 2021 (Tokyo 2020) hariyo Abanyarwanda batanu.

Kuri iyi nshuro, U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira Imikino Olempike ya Paris aho ruzahagararirwa n’abakinnyi umunani mu mukino w’amagare, koga, gusiganwa ku maguru no kurwanisha inkota.

Mukandanga Clémentine uzakina ‘Marathon’ y’ibilometero 42, ni umwe mu bakinnyi babiri basiganwa ku maguru bazitabira iyi Mikino. Undi ni Nimubona Yves uzasiganwa ibilometero 10.

Abakinnyi batatu bakina umukino w’amagare ni Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ uzasiganwa mu muhanda (Road Race), Ingabire Diane uzakina muri iki cyiciro mu bagore, akongeraho no gusiganwa n’igihe buri wese ku giti cye (Road Race & ITT) na Mwamikazi Jazilla uzasiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike).

Abakina umukino wo koga ni Oscar Mitilla Cyusa uzarushanwa metero 100 mu koga bunyugunyugu na Umuhoza Uwase Lidwine uzakina metero 50 mu gukura umusomyo.

Uwihoreye Tufaha azarushanwa mu mukino wo kurwanisha inkota.

Uretse abitabiriye iyi mikino Olempike, mu Bufaransa harimo Umunyarwanda Mukundiyukuri Jean de Dieu azasifura amarushanwa ya Beach Volleyball mu Mikino Olempike aho azaba yanditse amateka ya mbere ku kuba umwirabura wa mbere azaba asifuye iki cyiciro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dr. Mujawamariya na Karera Patrick bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasobanuye ko Hon. Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho bakoreye muri iyi Minisiteri. Ibi umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, ubwo yerekaga itangazamakuru abantu barindwi bafatiwe mu bikorwa by’ubujura, abanyamakuru baboneraho no kumubaza ibyaha Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc akurikiranyweho. Ati “Ari kubazwa ibyaha akekwaho kuba yarakoreye muri […]

todayJuly 25, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%