Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu 31 Nyakanga rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu ahanishwa igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yari yaragizweho umwere n’Urukiko Rukuru.
Muri Mutarama 2024, ni bwo Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwari rwemeje ko Twagirayezu ari umwere ku byaha bya Jenoside yaregwaga. Mu 2018, ni bwo Denmark yohereje Twagirayezu, ngo aryozwe n’ubutabera bwo mu Rwanda ibyaha by’ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yashinjwaga ubwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye ahahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, harimo ahahoze Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatolika ya Busasamana, ahitwaga kuri Komine Rouge n’ahandi henshi hiciwe Abatutsi benshi.
Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 56, wari umwalimu mu gihe cya Jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya Jenoside, akavuga ko mu gihe cya Jenoside ngo atari ari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo y’ubu).
Ubwo Urukiko Rukuru rwamugiraga umwere muri Mutarama 2024, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za Jenoside atari mu Rwanda.
Mu byo Urukiko rw’Ubujurire rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bya Jenoside aregwa, rwavuze ko kujya hanze y’Igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu Gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.
Amategeko y’u Rwanda avuga ko mu manza z’inshinjabyaha, Urukiko rw’Ubujurire ari rwo rwa nyuma ruca imanza, hagati aho ariko uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane ku Rwego rw’Umuvunyi.
Post comments (0)