Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi w’ikigo gikora inkingo mu Buhinde

todayDecember 4, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Dr. Rajesh Jain, Umuyobozi w’Ikigo cya Panacea Biotec cyo mu Buhinde, akaba ari mu Rwanda n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi.

Ni umuhango wabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Ukuboza 2024.

Panacea Biotec ni Sosiyete yo mu Buhinde ikora ubucuruzi byumwihariko mu rwego rw’ubuzima, ikaba izobereye mu gukora inkingo n’imiti, inganda z’imiti ndetse n’ubushakashatsi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe dukesha iyi nkuru, ntibyatangaje ibikubiye mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho n’abayobozi ku mpande zombi.

Muri rusange u Rwanda rwihaye intego yo kubaka urwego rw’ubuvuzi buhamye no kuba Igihugu gifite ishoramari rishingiye kuri serivisi z’ubuvuzi.

Kugeza ubu rufite ishami ry’uruganda rwa BioNtech rukora inkingo rwifashishije ikoranabuhanga rya mRNA.

Uyu mushinga witezweho guhindura uburyo Afurika itega amaso ibihugu by’amahanga kuko kugeza ubu ifite ubushobozi bwo kwikorera inking0 zingana na 1%.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ufite intego ko kugeza mu 2040, uzaba wikorera 60% by’inkingo zikenerwa mu bihugu biwugize.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Huzuye ibagiro rishya ryitezweho ubuziranenge bw’inyama

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, avuga ko ibagiro rishya rya kijyambere ryamaze kuzura ryitezweho ubuziranenge bw’inyama no gukuraho ingendo amatungo yakoraga ajya ku mabagiro atandukanye mu Gihugu. Avuga ko mu Karere hari hasanzwe andi mabagiro mu Mirenge yose ariko inyama zayatunganyirizwagamo zabaga zitujuje ubuziranenge kubera imiterere yayo. Avuga ko iri bagiro rije ari igisubizo ku buziranenge bw’inyama ariko nanone rikazaba igisubizo ku nka zagenda zipakiwe mu madoka zijya […]

todayDecember 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%