Muri Nigeria, muri Leta ya Zamfara, iherereye mu Majyaruguru y’Igihugu, abaturage batewe ubwoba no kuba umutwe w’amabandi usanzwe uhungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo muri ako gace wadukanye gukoresha ibisasu biturika.
Ako gatsiko k’amabandi ngo gakorera ahanini ku muhanda wo mu gace kazwi nka Maru, ubusanzwe ngo kakoraga ibikorwa byo gutega abantu ku muhanda bakabashimuta, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse no kwica.
Bivugwa ko ibyo bisasu byari byatezwe n’ayo mabandi kuri uwo muhanda, mu rwego rwo gukumira ko Ingabo za Leta ya Nigeria zifite ibirindiro mu Mujyi wa Dansadau, zabasha gutabara mu gitero ayo mabandi yateguraga kugaba hafi y’ahitwa Umguwar Galadina, mu bilometero bikeya uvuye aho ibyo bisasu byari byatezwe.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yatangaje ko hari ikindi gitero cy’ayo mabandi cyaburijwemo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, ubwo abo bagabo bitwaza intwaro bagabaga igitero ku baturage batuye muri ako gace ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, mu gihe Abayisilamu barimo bitegura gutangira isengesho ryabo rya mu gitondo.
Muri icyo gitero, ngo hari intwaro nyinshi zakoreshwaga n’ayo mabandi zafashwe ndetse n’ibyo bisasu amabandi atega ku muhanda hari ibyafashwe.
Abakurikirana iby’umutekano aho muri Nigeria, bavuga ko ibyo bitero bigabwa n’ayo mabandi ku baturage bo mu gace ka Umguwar Galadina, birimo gukorwa mu rwego rwo kwihorera kuko hari umwe mu bayobozi b’ayo mabandi wari wubashywe cyane witwaga Sani Black, wishwe muri Nzeri uyu mwaka, yishwe n’Ingabo za Leta ya Nigeria ku bufatanye n’abagize auto-défense locale, akicirwa muri ako gace ka Maru.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Dr. Rajesh Jain, Umuyobozi w’Ikigo cya Panacea Biotec cyo mu Buhinde, akaba ari mu Rwanda n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi. Ni umuhango wabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Ukuboza 2024. Panacea Biotec ni Sosiyete yo mu Buhinde ikora ubucuruzi byumwihariko mu rwego rw’ubuzima, ikaba izobereye mu gukora inkingo n’imiti, inganda z’imiti ndetse n’ubushakashatsi. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe dukesha iyi nkuru, […]
Post comments (0)