Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yateguye ubusabane n’Abanyarwanda bahatuye
Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yateguye ibikorwa by'ubusabane bigamije guhuriza hamwe hamwe Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Beijing n’uwa Tianjin. Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2023. Ambasade y'u Rwanda mu Bushinwa, ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko icyo gikorwa cy'ubusabane cyaranzwe n’ibiganiro byahuje abo banyarwanda na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa James Kimonyo ndetse n’ibikorwa bya siporo no kwidagadura. Muri ubwo busabane, Ambasaderi Kimonyo yagaragaje akamaro k’uburezi […]