Umunyamakuru

14 Results / Page 2 of 2

Background

Umunyamakuru

Marcellin Gasana

Gasana Marcellin yatangiye gukorera Kigali Today mu mwaka wa 2011 aho yari ayihagarariye mu karere ka Karongi.

Muri Werurwe 2014, yaje gukorera ku cyicaro cya Kigali Today Ltd, atangira akazi ko kuyobora ishami ry’amakuru kuri KT Radio, kuyavuga no gukora ibindi biganiro.

Ubu Gasana Marcellin ategura gahunda y’indirimbo zisobanuye buri wa 6 kuva 6:30 kugeza 7:30.

Akunda films, muzika cyane cyane ikoze mu buryo bw’umuzikingiro (Live music), ndetse agakunda kuvuza gitari (guitar).

Umunyamakuru

Anne Marie Niwemwiza

Anne Marie Niwemwiza yize itangazamakuru muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK) aho yakuye impamyabumenyi mui itangazamakuru.

Yatangiye gukora akazi k’itangazamakuru muri Mutarama 2008, ahereye kuri radio Maria Rwanda, nyuma akomereza muri Kigali Today Ltd. mu mwaka wa 2011.

Kuri ubu akora ibiganiro UBYUMVA UTE? – Kiba kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane guhera saa moya n’igice z’ijoro kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro (7:30PM-8:30PM), n’Urukumbuzi – Kiba buri wa gatandatu uhereye saa mbiri n’iminota icumi za mugitondo kugeza saa sita z’amanywa (8:10AM-12:00PM).

Anne Marie yanga akarengane agakunda kuba hamwe n’abandi no gusabana. Mu bijyanye n’imyidagaduro kunda injyana nyarwanda cyane cyane indirimbo zo hambere.

Umunyamakuru

Natasha Kamanzi Batamuriza

Natasha Kamanzi afite impamyabumenyi muri public health muri Mount Kenya University.

Mbere y’uko atangira akazi k’itangazamakuru kuri radio, yakoraga umwuga wo gufata amafoto (photojournalist) muri Kigali Today Ltd ndetse ari n’umwanditsi w’inkuru.

Yatangiye gukora kuri KT Radio guhera mu mwaka wa 2017, akaba yarahereye mu kiganiro KT Hot 20, nyuma akomereza mu biganiro birimo na KT Parade.

Ubu Natasha Kamanzi akora ikiganiro Boda 2 Boda ndetse na Sato Concord, akaba n’umuyobozi w’ibiganirompaka. Kuri ibi yongeraho no kuyobora imbuga nkoranyambaga za KT Radio.
Hanze y’akazi Natasha akunda kureba films, gutembera, no kwiyungura ubumenyi.

Umunyamakuru

Ines Ghislaine Nyinawumuntu

Ines yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2010, kuri Radio Isango Star, aho yakoze mu ishami ry’amakuru n’ibiganiro. Yakunze kumvikana mu biganirompaka kuri Politiki n’imibereho y’abaturage. Mu mwaka wa 2017, yakoze kuri Radio KFM mu ishami ry’ibiganiro.

Ines ni umunyamakuru wa KT Radio Kuva mu Kwezi kwa Kanama umwaka wa 2018, aho akora ikiganiro cya mugitondo “KT Parade” kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu, (08h10-11h00) Ayobora kandi n’ibiganirompaku birimo “Ubyumva Ute” n’ibindi.

Ines ni umubyeyi w’abana 2 b’abakobwa, mu bimushimisha harimo kuba ari kumwe n’abana be abaganiriza ku buzima n’uko bagomba kwitwara kugira ngo bazagere kubyo bifuza.

Igihe cye cyo kuruhuka akunda kureba Film, akababazwa cyane n’uko hari abantu benshi bababaye ariko akaba atabasha kubafasha bose ngo bishime.

Akunda kumva indirimbo zituje mu gihe ari mu mirimo yo mu rugo. Yemera kandi ko icyo umuntu yiyemeje akagishyiramo imbaraga akigeraho.

Umunyamakuru

Jean Claude Rusakara

Rusakara amaze imyaka 13 mu mwuga w’itangazamakuru.

Amashuri yisumbuye yayize muri Petit Seminaire Saint Leon y’i Kabgayi, akomereza mu iseminari ya Rutongo na Philosophicum ya Kabgayi. Yize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda na Christian University.

Guhera mu mwaka wa 2005 yatangiye gukorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo Maria, Izuba Rirashe, Radiyo Authentique, Ruhagoyacu, Pax press n’ibindi aho yibandaga ku nkuru n’ibiganiro by’imyidagaduro ndetse n’imikino.

Rusakara yatangiye gukorera Kigali Today Ltd guhera mu mwaka wa 2014 aho yari ayihagarariye mu karere ka Nyamasheke. Mu mwakwa wa 2016 nibwo yaje gukorera ku kicaro gikuru mu mugi wa Kigali aho akora ibiganiro Buracyeye n’Urukumbuzi.

No more entries

0%