Abanyamakuru

GASANA Marcellin

todayAugust 24, 2018 205 2

Background
share close

Navukiye i Nyarugenge, ku Muhima mu mujyi wa Kigali, Rwanda ku itariki 27 Werurwe 1972.

Akazi k’ubunyamakuru

Ndi umunyamakuru wa KT Radio kuva mu mwaka wa 2011. Natangiye ndi umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Karongi, mbifatanyije no kuyobora bagenzi banjye bo mu Ntara y’i Burengerazuba.

Muri Werurwe 2014, naje gukorera ku cyicaro cya Kigali Today Ltd, ntangira akazi ko kuyobora ishami ry’amakuru kuri KT Radio kugeza magingo aya.

Usibye kuyobora ishami ry’amakuru, nkora n’akazi ko kuyavuga (Presentation), nkabifatanya n’ibiganiro.

Icyatumye nkunda itangazamakuru

Gukunda itangazamakuru byanjemo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuko numvaga nta bundi buryo mfite bwo kugaragaza ibibazo yasigiye abapfakazi n’impfubyi.

Kuva iwacu twabasha kubona ubushobozi bwo kugura television mu mwaka wa 1999 bwa mbere mu buzima, nakundaga kureba television ya BBC cyane.

Ni naho natangiye kugira urukundo rw’ubunyamakuru, kuko nahigiye byinshi birimo kumenya gufata amashusho meza na camera, gusoma neza inkuru mu ndimi zitandukanye. (Nize indimi n’ubusemuzi muri kaminuza) bituma itangazamakuru rinyorohera.

Ibyo nishimira ko nagezeho

1. Kuba mbasha gutara inkuru nkayifata amashusho kandi nkanayikorera editing / montage, ku buryo uyirebye anyurwa haba mu mashusho ndetse n’inkuru ubwayo.

2. Kugira ubushobozi bwo kuvuga no kwandika indimi enye mu buryo buhagije (Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’igiswahili). Ni byo bimfasha gukora ikiganiro cyanjye gikunzwe cyane kuri KT Radio buri wa gatandatu (05h00-06h00), nsobanura indirimbo mu Kinyarwanda.

3. Kubasha kuvuza gitari (guitar) nkashimisha abandeba.

Kwidagadura

Nkunda film cyane cyane drama, action, aventure, rimwe na rimwe nkakunda n’iziteye ubwoba. Muri muzika nkunda injyana za pop, blues, rock, jazz, rumba, country na reggae by’umwihariko Bob Marley, ntibagiwe n’izo twita ‘Igisope’ cyangwa se iz’iwacu ariko za kera. Izi zose kandi nzikunda iyo zikoze mu buryo bw’umuzikingiro, ibyo bita Live music mu cyongereza.

Akandi kantu

Iyo mfite icyayi n’umugati numva merewe neza cyane

Interuro nakunze cyane kandi ngerageza kugenderaho mu buzima

‘Don’t walk behind me; I may not lead. Don’t walk in front of me; I may not follow. Just walk beside me and be my friend’. Albert Camus.

Aragira ati: Wingenda inyuma, nshobora kutakuyobora, wigenda imbere; nshobora kutagukurikira. Ahubwo ngenda iruhande umbere inshuti.

Written by: KTradiofm

Rate it

Previous post

Abanyamakuru

DJ Cox

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua. Ut enim ad minim veniam, quis nostrud exercitation ullamco laboris nisi ut aliquip ex ea commodo consequat. Duis aute irure dolor in reprehenderit in voluptate velit esse cillum dolore eu fugiat nulla pariatur. Excepteur sint occaecat cupidatat non proident, sunt in culpa qui officia deserunt mollit anim id est laborum.

todayAugust 24, 2018 511


Similar posts

Post comments (2)

Leave a Reply to NdakwemeyeCancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%