Abanyamakuru

Background

Umunyamakuru

Janvier Ruzindana

Janvier RUZINDANA yarangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelors), mu Itangazamakuru n’itumanaho (Journalism and Communication), muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK), muri 2021.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2017, kuri Radio y’abaturage (Radio Huguka). Ubu akaba ari Umunyamakuru mu Ishami ry’Amakuru kuri KT Radio.

Mu buzima busanzwe, Janvier Ruzindana akunda imikino itandukanye by’umwihariko (Football), umuziki na Sinema z’ubwoko bwose. Akunda gusetsa ndetse no gusabana n’abandi. Akunda gusoma no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru

Jean Jules Uwimana

Jean Jules UWIMANA yize itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (ICK).

Kubera gukunda itangazamakuru cyane, kugerageza kurikora yabitangiriye mu mashuri yisumbuye aba mu matsinda yatangazaga amakuru imbere mu kigo (Media CLUBS).

Akiri umunyeshuri muri kaminuza nibwo yatangiye no gukora umwuga w’itangazamakuru, aho yahereye kuri Radio Huguka mu biganiro by’imikino n’imyidagaduro ndetse akaba yaranakoreye Energy Radio.

Yatangiye gukorera Kigali Today Ltd nk’umunyamakuru w’imikino tariki ya 4 Ukwakira 2021
Mu buzima bwo hanze y’akazi akunda kuba ari hamwe n’umuryango we cyane ,gukora siporo zitandukanye,gukurikirana amakuru y’aho isi igeze mu buzima butandukanye, kureba imikino ndetse akaba akunda n’umuziki.

Umunyamakuru

MC Tino

Martin Kasirye (aka MC TINO) , yavutse italiki 28/11/1984, avukira mu karere ka Jinja muri Uganda.

MC Tino yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Business Administration (Marketing), mu mwaka wa 2010. Yakomereje amasomo mu Buhinde, mu ishuri ryitwa Indian institute of Mass Communication, aho yabonye diplome muri Mass communication.

MC Tino ni umuhanzi, Umu DJ, umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru. Ubu akora ikiganiro kitwa DUNDA kuri KT Radio.

Akunda gusetsa cyane iyo ari kumwe n’abantu akaba anacisha bugufi mu buzima busanzwe.

Umunyamakuru

Amon Bernard Nuwamanya

Nuwamanya Amon Bernard yavukiye muri Uganda mu mwaka w’1994, akurira mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

Amon Bernard yakuze akunda Radio aho yakundaga kumva amakuru y’imikino, cyane cyane kuri Radio Rwanda aho yakundaga kumva abanyamakuru nka Kajugiro Sebarinda, Yves Bucyana na Marcel Rutagarama.

Amon Bernard yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2016 kuri Radio Nkoramutima. Yakoremereje kuri Authentic Radio and TV mu mwaka wa 2017. Ubu akora ikiganiro KT SPORTS kuri KT Radio.

Umunyamakuru

Charles Ruzindana

Charles RUZINDANA yarangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelors), mu Itangazamakuru n’Itumanaho (Journalism and Communication), muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri 2012.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2008, kuri Radio ya Kaminuza (Radio Salus). Kuva icyo gihe yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, ubu akaba ari Umuyobozi w’Ishami ry’Amakuru kuri KT Radio.

Mu buzima busanzwe, Charles RUZINDANA akunda gusabana n’abandi. Akunda sinema zisetsa (Comedy), ndetse na we ubwe ni umunyarwenya utarabigize umwuga.

Umunyamakuru

Ben Nganji

Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji, ni umunyamakuru, umuhanzi w’indirimbo, umwanditsi n’umukinnyi n’ikinamico. Ni umushyushyarugamba mu kuyobora ibirori by’umwihariko ubukwe. Uretse n’ibyo, ni umunyarwenya kuko niwe wahimbye igihangano Gisetsa yise “Inkirigito”

Yatangiye kumvikana kuri Radio muri 2007 akora kuri Radio Salus ahava muri 2012. Yakomereje aka kazi Ku Isango Star kugeza muri 2014 ubwo yatangiraga aka kazi kuri KT Radio.

Amenyerewe mu kiganiro “Impamba y’umunsi” cyibanda ku makuru yiriwe avugwa n’indirimbo zo ha mbere. Ni umugabo wubatse akaba umujyanama mwiza w’urungano.

Umunyamakuru

Germaine Umukazana

Umukazana Germaine yize itangazamakuru i Kampala muri Uganda, mu ishuri rya United Media Consultant And Trainers (UMCAT) aho yakuye impamyabumenyi muri Journalism & Mass Communication.

Mu mwaka wa 2016 yakoze nk’umukorerabushake kuri radiyo y’abaturage ya Gicumbi (Radiyo Ishingiro), nyuma akomereza kuri KT Radio muri Nzeri, 2019, aho akora akazi ko gutara no gutangaza amakuri, gusoma amakuru no kuyobora ibiganirompaka.

Umukazana akunda umuziki, abana, gusenga, gufasha abandi no kuvugisha ukuri.

Umunyamakuru

Christophe Kivunge

Christophe Kivunge afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu itangazamakuru yakuye muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK).

Christophe Kivunge yatangiye gukora kuri KT Radio mu mwaka 2012, aho yagize inshingano zitandukanye zirimo gusoma amakuru, kuyatara, kuyobora ibiganiro kuri politiki, ibijyanye n’imyidagaduro, ubumenyi rusange, ndetse n’amateka y’ u Rwanda n’isi muri rusange.

Kuri ubu ni umuyobozi wa porogaramu za KT Radio; ategura kandi ikiganiro “Inyanja Twogamo”
Mu buzima busanzwe akunda kureba film, gutembera, kwiyungura ubumenyi cyane cyane muri science na technology.

Umunyamakuru

Nadia Uwamariya

Nadia UWAMARIYA afite impamyabushobozi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelors), mu Mateka (Histoire Economique et Sociale) n’iy’Icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Itangazamakuru, zombi yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri 2003 na 2012.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2010, mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yahoze yitwa ORINFOR.

Yahavuye ajya muri Kigali Today/ KT Radio muri 2014, ari naho akora kugeza ubu, akaba ari Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Amakuri kuri KT Radio.

0%