Ibiganiro

315 Results / Page 25 of 35

Background

Ubyumva Ute?

Ubyumva ute – Ibibazo byo muri Yego Cabs

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Eng. Deo Muvunyi (Igenamigambi rya Transport no gutanga impushya muri RURA) na Aline Uwamahoro (Yego Cabs); baraganira ku bibazo bikomeje kugaragara mu mikoranire y'abashoferi ba taxi voiture na Yego Cabs. Umva ikiganiro hano

todayJune 7, 2019 267

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Imikorere ya Societe Civile Nyarwanda

Muri iki kiganiro Anne Marie Niwemwiza aragaruka ku miryango itegamiye kuri leta (societe civile), imikorere yayo, akamaro kayo. By'umwihariko aragaruka kuri societe civile yo mu Rwanda ikunze kuvugwaho kuba nta ngufu ifite. Ari kumwe na Dr. Ryarasa Joseph (Umuyobozi wa Never Again Rwanda), na Mbabazi Dorothy (Umunyamakuru). Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayJune 7, 2019 33

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Icyumweru Cyahariwe Ubutaka

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza aragaruka ku cyumweru cyahariwe ku bikorwa by'ubutaka, ndetse n'ibibazo byose biri mu itangwa, iyandikisha n'ikodeshwa ry'ubutaka. Ari kumwe na Jean Baptiste Mukarage wo mu gashami gashinzwe imicungire y'ubutaka mu kigo cy'igihugu cy'imicungire y'ubutaka, na Leonard Kayonga wo mu gashami gashinzwe imikoreshereze y'ubutaka mu kigo cy'igihugu cy'imicungire y'ubutaka Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayJune 6, 2019 23

Ubyumva Ute?

Ubyumva ute – Umuryango Nyarwanda Uhagaze Ute

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza aragaruka ku muryango nyarwanda. Ese umuryango umeze ute? Hari ibibazo biwugarije? Ibyiza byawo ni ibihe? Ibitagenda neza byakemurwa gute? Ari kumwe na Piece Hillary (Family Magazine) na Leatitia Umutirabura (MIGEPROF). Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayJune 6, 2019 27

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Ejo Heza Campaign

Muri kino kiganiro Ines Nyinawumuntu araganira na Emmanuel Mugiraneza, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu kigega Ejo Heza. Baragaruka kuri kino kigega, impamvu cyashyizweho, uko umuntu akigiramo uruhare n'ibindi byinshi . Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayMay 17, 2019 48

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Imitangire ya serivisi za mitiweri (Mutuelle de sante)

Muri kino kiganiro Ines Nyinawumuntu aragaruka ku mitangire ya serivisi za mituweri, ibibazo birimo, ubwitabire bw'abaturage, serivisi zitangwa kwa muganga no muri farumasi, n'ibindi byinshi. Ari kumwe na Deogratias Ntigurirwa ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango muri RSSB, na Florence Muziganyi Ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi muri Mutuelle de sante (RSSB)

todayMay 11, 2019 84

0%