Inkangu yongeye gufunga umuhanda Kigali-Karongi-Rusizi

Background

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, buratangaza ko kuva mu rukerera kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, umuhunda uhuza Akarere ka Karongi na Nyamasheke wafunzwe kubera inkangu.

Uwo muhanda wongeye gufungwa n’inkangu bwa kabiri, kuko tariki ya 12 Gashyantare 2021 na bwo inkangu yari yawufunze ku buryo utari nyabagendwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Saiba Gashanana, yabwiye KT Radio ko kugeza mu gitondo mu masaha ya saa mbili imisozi yari ikiri kumanuka.

Uwo muyobozi yavuze ko itaka ryari rikomeje kumanuka ari ryinshi, ku buryo imashini zari zawutunganyije zari zihari ariko bategereje ko haboneka umucyo bakabona gutangira kuwukora ngo wongere ube nyabagendwa.

Abaturage bavuganye na KT Radio bavuze ko bakeka ko inkangu yatewe n’imvura yaraye iguye ku mugoroba kugera amasaha y’ijoro.

Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abokoresha uyu muhanda ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, inkangu yafunze umuhanda ahitwa kuri Dawurimwijuru muri Karongi, bityo umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke- Rusizi ukaba utari nyabagendwa.

Polisi yagiriye inama abakoreshaga uyu muhanda gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Rusizi, kandi ibasaba kwihangana mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%