Nitwa Jean Claude Rusakara Umugwaneza maze imyaka 13 mu mwuga w’itangazamakuru. Amashuri yisumbuye nayize muri Petit Seminaire Saint Leon y’i Kabgayi, nkomereza mu iseminari ya Rutongo na Philosophicum ya Kabgayi.
Nize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda na Christian University. Muri 2005 nakoze muri radiyo Maria nkorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Izuba Rirashe rya The Newtimes na Radiyo Authentique,Ruhagoyacu, Pax press n’ibindi bitangazamakuru nibandaga ku nkuru n’ibiganiro by’imyidagaduro ndetse n’imikino.
Guhera mu mwaka wa 2014 nakoreye Kigali Today mu karere ka Nyamasheke, 2016 nkorera Kigali Today muri Kigali ku cyicaro cyayo by’umwihariko nkora ikiganiro Buracyeye n’Urukumbuzi mfatanya na Niwemwiza Anne Marie kuri KT Radio.
9 Ibitekezo
ndakwemera kbx nicyacika mugitondo.
Ndabona Rusakara angana na Paul w’i Mushubi
Ncongore y’umusengo
ufite cv y amashuli kbs , kuki utabaye padri ? gusa turabemera mu turirimbo twiza two ha mbere
Uzanjye usuhuza madam akwemera kubi
Ndabakunda Nange
Gira amahoro no guhirwa mu mwuga wahisemo Rusakara dukunda kandi twemera.Wowe n’abo mukorana Imana ibahe umugisha no kuramba!
Rusaka ndakwemera cyane mfite amatsiko yo kuzakubona imbona nkubone sawa ugire ibihe byiza ndi i Kinazi mu Ruhango
Komerezaho turakwemera cyane