Abanyamakuru

Samuel Imanishimwe

todayAugust 24, 2018 314 4

Background
share close

Nitwa Imanishimwe Samuel (Sammy), navutse tariki 10/09/1989 i Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.

Natangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2009 kuri Radio Salus, Radio ya kaminuza nkuru y’u Rwanda aho nigaga, aho nakoraga muri animation ndetse n’ikiganiro cyo gusetsa (Nyereka Inyinya Munyarwanda), muri 2011 nerekeza kuri Radio ya Huye/RBA Huye, mu mwaka wa 2013 nibwo natangiye gukorera Kigali Today nk’umwanditsi w’inkuru z’imikino kuri www.kigalitoday.com ndetse n’umunyamakuru mu kiganiro cy’imikino KT Sports kugera uyu munsi.

Nk’umunyamakuru w’imikino maze gukurikirana amarushanwa akomeye arimo Igikombe cy’Afurika gihuza abakina imbere mu gihugu ryabereye mu Rwanda, irushanwa ryo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi n’icy’Afurika mu bihugu bitandukanye birimo Mauritius na Mali, CECAFA zabereye mu Rwanda na Kenya, igikombe cy’Afurika cya Handball cyabereye mu Rwanda, Uganda, Mali ndetse na Senegal.

Ndi umwe mu banyamakuru 176 ku isi batoranya umukinnyi witwaye neza ku isi mu bihembo bitegurwa na FIFA, ndetse n’igihembo cya Ballon d’or gitangwa na France Football yo mu  Bufaransa, aho buri gihugu gihagararirwa n’umunyamakuru umwe.

Mu buzima busanzwe bwa nyuma y’akazi, ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru utarabigize umwuga, aho nabashije kunyura mu ikipe bakiri bato y’Amagaju ndetse na Kaminuza nkuru y’u Rwanda igihe gito.

Nkaba kandi umukinnyi w’amakinamico ubimazemo igihe mu makinamico nk’Impano n’impamba, Umurage, Idembe, ndetse nkaba no mu itorero Indamutsa rya Radio Rwanda.

Written by: KTradiofm

Rate it

Previous post

Abanyamakuru

Prudence Nsengumukiza

NSENGUMUKIZA Prudence ni umunyamakuru wa KT Radio mu kiganiro cya siporo kizwi nka KT Sports. Nsengumukiza Prudence, yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2011 kuri radiyo y’icyahoze ari kaminuza nkuru y’URwanda (Radio Salus) mu kiganiro cya siporo ndetse no mu ishami ry’amakuru y’I KinyaRwanda . Atangira umwuga w’itangazamakuru yigaga mu ishami ry’Amategeko (School of Law) yaje no kurangirizamo ikiciro cya kabiri cya kaminuza. Kubera yakundaga itangazamakuru yakoze amahugurwa atandukanye mu itangazamakuru kugirango bimufashe […]

todayAugust 24, 2018 135


Similar posts

Post comments (4)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%