Navukiye i Huye mu ntara y’Amajyepfo, Rwanda ku itariki 1 Mutarama 1984.
Akazi k’ubunyamakuru
Natangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus,nk’umunyamakuru wimenyereza umwuga,kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2011. Nyuma nerekeje mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) nk’umunyamakuru w’umukorerabushake,kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2014. Mu mwaka wa 2014 nanyuze gatoya muri TV One nk’umuyobozi w’ishami ry’amakuru,mpamara amazi 8.
Ubu ndi umunyamakuru wa KT Radio kuva muri Kanama 2014.
Natangiye ndi umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyaruguru, Nyuma nza kwimurirwa mu karere ka Gisagara twombi two mu ntara y’Amajyepfo. Mu Ukwakira 2017, naje gukorera ku cyicaro cya Kigali Today Ltd, mu ishami ry’amakuru kuri KT Radio kugeza ubu.
Icyatumye nkunda itangazamakuru
Nakunze uyu mwuga nkiri muto cyane, aho najyaga nkora mikoro (microphone) nihimbiye nkajya nzivugiramo nk’abanyamakuru. Nakuze rero nkunda abanyamakuru,ndetse mu mashuri yisumbuye niyemeza kwiga ishami ry’indimi kuko numvaga ariyo nzira izamfasha kugera ku nzozi zanjye.
Amashuri
Nize Ikilatini n’indimi zivugwa (Latin et Langues Modernes) mu mashuri yisumbuye muri Koleji ya kristu Umwami, Muri kaminuza nize Itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Kwidagadura
Nkunda film cyane cyane Comedy, na Horror.
Ibyo kurya
Nkunda ibirayi n’ibishyimbo bitogosheje.
Motto
“Dum spiro, spero”. – Ciceron
“While I breathe, I hope”.
“Tant que je respire, j’espère”.
Agira ati:”Igihe ngihumeka mfite icyizere”.
Post comments (0)