Huye: Abatuye ku Kamatyazo babangamiwe n’amazi abasenyera

Yanditswe na KT Radio Team March 4, 2021 - 10:00

Abatuye mu Mudugudu wa Kamucuzi mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye, barinubira ko mu gushyira kaburimbo mu muhanda baturiye hakozwe umuferege ubateza amazi akabangiriza imirima, hakaba n’abo ari gusenyera.

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Nyaruguru, mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), avuga ko baza kureba iby’iki kibazo, bakareba uko cyakemuka.

Tanga Igitekerezo