Musanze: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaforomo bavuga ko birukanywe bazira kudasubiza imishahara y’imirengera bahembwe
Bamwe mu baforomo bakoreraga mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze muri gahunda zijyanye no gukingira icyorezo Covid-19, bahangayikishijwe no kuba ubuyobozi butarongereye igihe cy’amasezerano yabo y’akazi. Bavuga ko bisanze mu bushomeri, biturutse ku kuba batarihutiye gusubiza amafaranga y’imishahara yikubye kabiri bahembwe mu gihe cy’ukwezi kumwe.