Covid-19 yabangamiye ubufatanye mpuzamahanga – Perezida Kagame

Yanditswe na KT Radio Team April 14, 2021 - 10:25

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko umubano n’ubutwererane bw’u Rwanda n’u Buhinde bigenda birushaho gutera imbere kandi ko intego ari ukurushaho gushimangira imibanire y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yabivugiye mu muhango wo gutangiza ibiganiro ngarukamwaka byitwa ‘Raisina dialogue’ bisuzumirwamo ibibazo byugarije isi, muri uyu mwaka bikaba byaribanze ku cyorezo Covid-19, ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi.

Muri ibi biganiro bitegurwa n’umuryango Observer Research Foundation ku bufatanye na Guverinoma y’u Buhinde, Perezida Kagame yavuze ko kuba byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bigaragaza ubukana bwa Covid-19.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje gutera imbere mu nzego zinyuranye, auga ko icyifuzwa ari uko warushaho gukomeza gutera imbere.

Tanga Igitekerezo