Leta yigomwe amahoro y’ibikomoka kuri Peteroli, ibiciro bigumishwa uko byari bisanzwe

Yanditswe na KT Radio Team May 21, 2021 - 12:07

N’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Gicurasi na Kamena 2021 biguma uko byari bisanzwe, Leta ikaba yemeye kwigomwa amahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko igiciro cya Lisansi i Kigali, kiguma ku mafaranga 1,088 kuri Litiro, naho icya Mazutu kikaguma ku mafaranga 1,054 kuri Litiro i Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, avuga ko iyo hatabaho ko Leta yigomwa ayo mahoro, ibiciro byashoboraga kwiyongera, Lisansi ikaba yagera ku mafaranga 1,161, naho Mazutu ikaba yashoboraga kugera ku mafaranga 1,090 kuri Litiro.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete, avuga ko mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri Pereroli bizamutse, bituma n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa byose bizamuka, bikagira ingaruka ku baturage muri rusange.

Avuga ko kuba Leta yigomwe amahoro ku bikomoka kuri Peteroli bifasha abaturage gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyashegeje ubukungu.

Tanga Igitekerezo