Musanze: Babangamiwe n’ubujura bw’imyenda mu ngo

Yanditswe na KT Radio Team June 15, 2021 - 09:50

Bamwe mu bagore bakorera ubucuruzi bw’imyenda mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Musanze, bazwi ku izina ry’Abatemberezi, baratungwa agatoki gukingira ikibaba insoresore z’abajura no gufatanya na zo, kwiba mu ngo, ibyo bahakuye bakajya kubigurishiriza mu masoko yo mu nkengero z’umujyi no kure yaho, mu rwego rwo kujijisha ngo badafatwa.

Ubujura bukorwa muri ubu buryo, ngo buragenda bufata indi ntera, bityo ngo nta gikozwe ngo bukumirwe, ababukora bazagera ubwo bamaraho abantu utwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buburira abijandika mu bikorwa nk’ibi, kuva ku izima, kuko ingamba mu kubahashya zakazwa umunsi ku wundi.

Tanga Igitekerezo