Akarere ka Nyamagabe katesheje agaciro itangazo rya Gitifu ryashyiraga akagari muri Guma mu Ruro

Yanditswe na KT Radio Team August 4, 2021 - 11:39

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatesheje agaciro itangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, ryavugaga ko hari akagari kamwe ko muri uwo murenge kashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abantu bose kudaha agaciro iryo tangazo, buvuga ko Gitifu wafashe uwo umwanzuro nta bubasha abifitiye.

Bwasabye kandi abaturage b’Akagari ka Gatare byari byavuzwe ko kashyizwe muri guma mu rugo, ko bakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko ibyo uyu muyobozi yakoze bitari bibi, ko ahubwo uburyo yabikozemo ari bwo butanoze, kuko yagombaga kubanza kugisha inama.

Ibyo byabaye nyuma y’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave, yafashe icyemezo cyo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Akagari ka Gatare kari mu Murenge wa Gatare, bitewe n’umubare munini w’abanduye Covid-19 bawugaragaramo.

Ni icyemezo yafashe ku wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, nk’uko bigaragara mu itangazo yashyize hanze.

Iryo tangazo ryavugaga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatare bumenyesha abaturage bose ko nyuma yo kubona ko ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera mu Kagari ka Gatare, hafashwe imyanzuro ikurikira kandi igomba gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Gatatu tariki ya 4/8/2021 kugeza ku ya 14/8/2021.

Ryasabaga kandi ko ingendo ziva cyangwa zijya mu kagari ka Gatare zibujijwe, abaturage b’ako kagari basabwa kuguma mu rugo kandi imodoka na moto bitemerewe gutwara abagenzi muri ako kagari.

Sacco ya Gatare na COTHEGAB na byo byari byafunzwe, ndetse abakozi babyo basabwa gukorera mu rugo, ariko abakozi b’ikigo ngororamuco cya Nyamagabe/NRC-Gatare bagakomeza kwitabira akazi mu kigo bitwararika mu kubahiriza amabwirza yo kwirinda Covid-19.

Tanga Igitekerezo