Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Agakiriro ka Gisozi

Yanditswe na KT Radio Team August 17, 2021 - 11:10

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Kanama 2021, inkongi y’umuriro yibasiye agace gakorerwamo ubukorikori, ahazwi nko mu Gakiriro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Ababonye iyi nkongi bavuga ko hatahise hamenyekana icyayiteye, ariko bagakeka umuriro w’amashanyarazi.

Si ubwa mbere inkongi yibasira aka gace, kuko bamwe mu bahakorera bemeza ko nko mu myaka itatu ishize, aka gace kamaze gushya inshuro zigera muri 6.

Mugenzi wacu Simon Kamuzinzi, yavuganye na Nshimiyimana Alexandre ucururiza aha mu Gakiriro, amubwira ko Polisi y’u Rwanda yari yatangiye kuzimya iyo nkongi.

Tanga Igitekerezo